Ku wa Gatandatu, tariki ya 01 Kamena 2024, Umuryango w’abaririmbyi bagize Chorale de Kigali (CDK) wifatanyije n’Abanyarwanda Kwibuka ku Nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. By’umwihariko, hibutswe abari abaririmbyi, abamenyekanye n’abataramenyekana, ba Chorale de Kigali bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Abibukwa babashije kumenyekana ni; Iyamuremye Saulve, Karangwa Claver, Nzajyibwami Henrie, Mutarambirwa Joseph, Rwakabayiza Jean Berchmans, Kalisa Bernard, Mukanyarwaya Julienne, Kayigamba Jean de Dieu, Nsengumuremyi Revocat, Bucyeye Eugene Placide, Mukadisi Febronie, Karega Callixte, Ntagengerwa Emmanuel, Muhikira Aloys, Kagorora Eustache, Nsengarurema Anastase na Mbonyumuhungu Damien. Umuhango wo Kwibuka abari abaririmbyi ba Chorale de Kigali wabimbiruwe n’Igitambo cya Misa yo kubasabira, cyabereye muri Shapeli ya Lycée Notre-Dame de Cîteaux. Nyuma y’Igitambo cya Misa, Kwibuka bikomereza ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisosi. Padiri mukuru wa Paruwasi Katederali St Michel, Padiri Consolateur Innocent mu nyigisho yatanze yibukije ko Kwibuka atari ukuzura akaboze, cyangwa se guhembera urwango. Ati “Impamvu twibuka ni ukugira ngo tubeho kandi neza.” Padiri Consolateur akomeza avuga ko Kwibuka ari umurage ugomba guhabwa abakiri bato n’abazabakomokaho kugira ngo bibuke ineza y’abishwe, urugwiro rwabo, umurage wabo, banibuke icyo bazize kugira ngo kitazongera gusubira ukundi. Ati “Turamutse twibagiwe, icyabiteye cyakongera, wibuka inzira mbi kugira ngo uyirinde.” Yongeraho ko bibabaje kuba nyuma y’imyaka 30 u Rwanda ruhuye n’amahano ndengakamere yanagize ingaruka kuri buri Munyarwanda, hari abo bitabera isomo, ngo bave mu mwijima bajye mu rumuri, “Bave mu rwango rubavuna ntacyo bungukiramo bajye mu rukundo, bave mu nzika bagirira abo basigaranye.” Ibi abiheraho asaba urubyiruko kwirinda ikibi no kuzirikana ko Kwibuka bitagomba kuba umuhango ahubwo ko bikwiye kuba igihango n’intego ya buri wese. Ati “Mugendere kure urwango, mwirinde amacakubiri, muharanire kuba umwe, muharanire ineza mwubaha buri wese.”